Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Ipantaro Idafunze Yarikozeho Young Grace mu Ruhango

Ipantaro Idafunze Yarikozeho Young Grace mu RuhangoMu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu mujyi wa Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2014, umuraperikazi Young Grace yaje yambaye ipantaro idasanzwe maze ageze imbere y’abafana be ishaka kuvamo.

Habuze gato ngo iyi pantaro igwe ku birenge.
Uku niko iyi pantaro ya Young Grace igaragara.
Uku niko iyi pantaro ya Young Grace igaragara.
Young Grace uvuga ko yashimishijwe cyane n’uko yakiriwe mu Ruhango, yavuze ko abaturage bo muri aka karere bakunda muzika nyarwanda ndetse by’umwihariko yasanze bakunda injyana ya Hip Hop akaba yanyuzwe n’uko yabigaragarije haba mu myambarire cyangwa mu miririmbire n’uko abafana be bamwakiriye .
Ati, “Mu Ruhango bakunda umuziki nyarwanda cyane. Nashimishijwe cyane n’uko batwakiriye by’umwihariko njyewe nka Young Grace nishimye cyane, hano bakunda Hip hop cyane”
Young Grace
Young Grace
Tumubajije impamvu yahisemo kuza imbere y’abafana yambaye iyi pantaro icikaguritse , yasubije agira ati, “Iyi niyo style nahisemo guserukana hano mu Ruhango . Buri stage nyipangira uko ngomba kuyijyaho nsa, hano mu Ruhango rero nahisemo kuza nambaye ipantaro imeze gutya nyine nk’abaraperi . Iyi pantaro ntabwo ijya ifungwa, iyi niyo style yayo . Ntabwo ifungwa.”
Young Grace bamwururutsa ku rubyiniro.
Young Grace bamwururutsa ku rubyiniro.
Bingo niyo ndirimbo Young Grace yarimo kuririmba
Bingo niyo ndirimbo Young Grace yarimo kuririmba
 
IGIHE.COM

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...