Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Jay Z yakubiswe azira gushaka kujya kwa Rihanna asize umugore we Beyonce

Nyuma y’uko inkuru y’ikubitwa rya Jay-Z isakaye hose hakanagaragara amashusho yerekana uyu muraperi w’icyamamare akubitwa imigeri, inshyi n’ibipfunsi na murumuna w’umugore we Beyonce witwa Solange Knowles, byamaze kumenyekana ko yamuzizaga kuba yarashakaga kujya kwa Rihanna asize umugore we.



Ishyamirana ryagaragaye ubwo Jay-Z, umugore we Beyonce ndetse na muramukazi we Solange Knowles bari bari mu cyuma kizamura cyangwa kikamanura abantu mu magorofa (elevator cyangwa ascenseur), uyu murumuna wa Beyonce akaba yarakubitaga cyane umugabo wa mukuru we imigeri n’ibipfunsi bigaragara ko yari afite umujinya mwinshi, gusa icyatumye amukubita nticyahise kimenyekana ariko byaje kujya ahagaragara ko Jay-Z yashakaga kujya mu birori bya ninjoro kwa Rihanna atajyanye n’umugore we Beyonce, bikaba bivugwa ko yaba ari nayo mpamvu Beyonce atigeze agaragara akiza umugabo we kuko yari ashyigikiye murumuna we wamurwaniraga ishyaka.

Mbere y'uko Solange akubita Jay Z habanje kugaragara kutumvikana hagati yabo

Mbere y'uko Solange akubita Jay Z habanje kugaragara kutumvikana hagati yabo

Ibirori bya Rihanna byari byiswe  Met Gala byari byabaye mu masaha y’umugoroba, gusa Jay-Z we icyo yashakaga ni ukujya mu birori by’ijoro (Gala Met after party) aho yashakaga kujya asize umugore we Beyonce maze yatahurwa na muramukazi we ntabashe kubyihanganira akamukubita, gusa n’ubusanzwe aba bombi bari bamaze iminsi hari umwuka utari mwiza hagati yabo.

Muramukazi wa Jay Z yaramukibise cyane mu buryo bugaragara nk'uko video ibyerekana
Muramukazi wa Jay Z yaramukibise cyane mu buryo bugaragara nk'uko video ibyerekana
Nk’uko amakuru dukesha Ikinyamakuru New York Daily News akomeza abivuga, mbere yo kuva mu birori aba uko ari batatu bari bagiyemo habanje n’ubundi kugaragara ukutumvikana hagati ya Jay Z na Solange, biza kugera ubwo Jay Z avuga ko yigiriye mu kabyiniro ahari habereye ibirori bya ninjoro (after party) byari kuba birimo Rihanna, kandi ko nta barinzi benshi (Bodyguards) akeneye kuko ashaka ucunga umutekano we gusa.
jay z
Solange wagaragaraga nk’uwasinze kandi yarakaye cyane, yabajije Jay Z impamvu adashaka kujya mu rugo ndetse arahindukira abaza na mukuru we Beyonce impamvu umugabo we ashaka kujya mu kabyiniro muri iryo joro, ibyo bituma Jay Z amwiyama amubwira nabi ari nabyo byaje kuba intandaro yo gukubitwa kwe ubwo bari bageze mu cyuma kibamanura mu igorofa bari barimo.
jay
Jay Z akimara gukubitwa na muramukazi we, ntiyigeze ava ku izima kuko yahise afata imodoka agenda wenyine hanyuma Beyonce na murumuna we Solange nabo bafata iyabo modoka barataha, bikaba bivugwa ko n’ubusanzwe Jay Z yuzura cyane na Rihanna kuburyo atajya acikwa byinshi mu birori Rihanna aba arimo.
Ibirori bya Rihanna Met Gala byari byabaye ku mugoroba, Jay Z agashyaka kuza kujya mu birori by'ijoro byakuriyeho (after party)
Ibirori bya Rihanna Met Gala byari byabaye ku mugoroba, Jay Z agashyaka kuza kujya mu birori by'ijoro byakuriyeho (after party)
Umubano hagati ya Jay Z na Rihanna usanzwe n'ubundi wifashe neza
Umubano hagati ya Jay Z na Rihanna usanzwe n'ubundi wifashe neza
Ku rundi ruhande amakuru dukesha Mailonline avuga ko n’ubusanzwe Jay Z yari amaze iminsi itari micye arebana ay’ingwe n’uyu murumuna w’umugore we, ibyo bikaba biterwa n’uko Jay Z yamusezeranyije kumufasha mu muziki we akaba icyamamare nka mukuru we Beyonce ariko agahora amubwira ko atari yabona igihe cyo kubikora, ibyo bikaba byarakomeje kurakaza cyane Solange kuko n’ubu yenda gushyira ahagaragara album ye ariko bikaba bivugwa ko itazamenyekana cyane kuko Jay Z ntacyo amufasha nk’uko yabimusezeranyije.
ja
jay z
Nyuma yo gukibitwa Jay Z wari wababaye yafashe imodoka ye, Solange na Beyonce nabo bafata iyabo barataha
Nyuma yo gukibitwa Jay Z wari wababaye yafashe imodoka ye, Solange na Beyonce nabo bafata iyabo barataha

Manirakiza Théogène

Inyarwanda.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...