Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Osama Bin Laden wateye ubwoba isi yari muntu ki?

Osama Bin Laden wateye ubwoba isi yari muntu ki?
Bin Laden yavutse ku itariki ya 10 Werurwe umwaka wa 1957, i Riyad muri Arabiya Saoudite , apfa ku ya 2 Gicurasi 2011, afite imyaka 54 y’amavuko. Yiciwe ahitwa Abbottabad muri Pakistan ku mugabane wa Aziya.
Tariki ya 2 Gicurasi 2011 kugeza ku ya 2 Gicurasi 2014, Osama Bin Laden amaze imyaka itatu yishwe, aho yicanwe n’abasirikare be batatu bamurindaga.

Bin Laden yari muntu ki ?

Bin Laden yavutse ku itariki ya 10 Werurwe umwaka wa 1957, i Riyad muri Arabiya Saoudite , apfa ku ya 2 Gicurasi 2011, afite imyaka 54 y’amavuko. Yiciwe ahitwa Abbottabad muri Pakistan ku mugabane wa Aziya.

Se Mouhamed ukomoka muri Yemen yari umukire ufite isosiyete y’ubwubatsi, avukana n’abana 53 bahuje se, ariko bavuka ku bagore 22.

Bin Laden yize ibijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza yitiriwe umwami Djeddah muri Arabiya Saoudite guhera mu mwaka wa1974 kugeza mu wa 1978, yinjira muri politiki ubwo igikomangoma cya Arabiya Saoudite, Turki cyamusabaga gushyira hamwe abakorerabushake mu kurwanya abasoviyete muri Afghanistan.

Hashize umwaka umwe gusa avuye muri iyo kaminuza, yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yize imyaka icumi guhera mu 1979 kugeza mu w’1989.Yaje kwigishwa n’Abanyamerika banamuha n’ubushobozi mu by’ubutasi no mu bya gisirikare kugira ngo azabakorere neza kuko yagizwe umukozi w’ishami ry’iki gihugu rishinzwe iperereza (CIA).

Bin Laden yagiranye amakimbirane na Amerika muri Gashyantare 1989, ubwo Abasoviyete batangazaga ku mugaragaro ko bavuye muri Afghanistan, maze umutwe w’ Abayisilamu, Bin Laden yari ayoboye ushaka gukomeza intambara ngo ufate umurwa mukuru wa Afganistan ; Kabul ariko Amerika na Arabiya Saudite bihita bihagarika ubufasha bwose bahaga Bin Laden dore ko n’ intego yabo yari imaze kugerwaho. Iyi niyo yabaye impamvu ya Laden yo kwanga urunuka Amerika.

Muri Gashyantare 1996, nibwo Bin Laden yabaye ku mugaragaro umwanzi w’Amerika, ubwo yatangazaga ko agiye kwibasira inyungu za Amerika aho ziri hose.

Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri USA. Mu mwaka wa 1999 ibiro by’ubutasi bya FBI byamushyize ku rutonde rw’abantu icumi bakekwaho ibikorwa by’ibaterabwoba bashakishwa cyane kurusha abandi mu rwego rw’Isi.
Bin Laden yahoranaga imbunda yo mu bwoko bwa AK47

Uru rutonde yarushyizweho na FBI nyuma y’uko umutwe yayoboraga wa Al-Qaida uketsweho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri ambasade za USA muri Tanzaniya na Kenya.

Muri uyu mwaka ndetse, FBI yahise ishyiraho akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari ya USA ku muntu wese wazatanga amakuru yatuma Osama Bin Laden afatwa cyangwa akaboneka yaba yapfuye cyangwa ari muzima. Aya mafaranga yaje kugirwa miliyoni 50 na Sena ya USA.

Mu mwaka wa 2006 Loni yakoze urutonde rw’abantu n’imitwe ishobora kuba ikorana na al-Qaida cyangwa n’ Abatalibani.

Yibeshyweho kenshi ko yishwe

Tariki ya 30 Ugushyingo 2009, Sena ya USA yashyize ahagaraga raporo ivuga ko Bin Laden yaba yarishwe ubwo yari mu misozi ya Tora-Bora, ndetse nyuma yaho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri Amerika Robert Gates yatangaje ko hashize igihe kinini batazi irengero rya Bin Laden.

Yongeye kumvikana avuga tariki ya 24 Mutarama 2010, ubwo yigambaga ibitero byahitanye indege y’isosiyete Northwest Airlines yavaga Amsterdam ijya Detroit, ndetse anatangariza Amerika ko agiye kubagabaho ibindi bitero bikomeye.

Nubwo uyu mugabo yahigwaga bukware na Amerika, bamwe babibonaga nk’ikinamico, kuko n’umutwe w’intagondwa wa Hezbollah nawo wigeze kumushinja gukorana na USA akabyitirira Islam.

Ibi bitero yaje kubigaba kuri Amerika, kandi bisa n’ibihungabanyije Isi yose.

Tariki ya 11 Nzeri 2011, amahanga yarijijwe ba Ben Laden

Tariki ya 11 Nzeli 2001, hagabwe ibitero ku nyubako za Word Trade Center na Pentagone, maze ibihumbi by’abaturukaga mu bice bitandukanye by’Isi bahasiga ubuzima.
Isi ntizibagirwa tariki 11 Nzeri 2011 ubwo World Trade Center yagongwaga n'indege z'abiyahuzi

Amerika yahise itangira guhiga bukware abagize uyu mutwe. Perezida Bush wari uriho icyo gihe yatangije uru rugamba.

Perezida Bush ari imbere ya kongere y’iki gihugu yakoresheje imvugo y’umwana w’imyaka itanu waburiye se muri ibi bitero, akandiko yamwandikiye agira ati “ Mbabarira, dawe nkunda, akira uyu mupira, sinshaka gukina uyu mupira kugeza ubwo nzongera kukubona dawe mwiza.”

Iri jambo ryahise ritera kongere y’iki gihugu ikiniga maze yemeza ko abagize uyu mutwe bagomba guhigwa bukware.

Urupfu rwa Bin Laden
Biciye kuri twitter yashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida Barack Obama, byavuzwe ko Obama yari gutangaza iby’urupfu rwa Ben Laden.

Iyi nkuru yaje gutangarizwa Isi yose ko Laden yishwe. Ibi ndetse byanashimangiwe na n’uwari mu bugaba bukuru bw’Ingabo za Amerika, Keith Urbahn wahoze akorana na Minisitiri w’Ingabo Donald Rumsfeld, yandikaga kuri twitter ati : “Mbwiwe n’umuntu ukomeye cyane ko bamaze kwica Osama Bin Laden”.

Mu kumara Isi amatsiko, Perezida Barack Obama yatangarije Abanyamerika bose n’Isi yose muri rusange ko urupfu rwa Osama ari impamo. Yishwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za USA (Navy Seals). Byavuzwe ko umurambo we wari mu maboko y’ingabo za Leta ya Amerika washyinguwe mu nyanja.
Inzu yiciwemo Bin Laden

Bin Laden yafatwaga nk’intwari na bamwe

Nubwo Bin Laden yishwe bamwe mu bantu bamufata nk’intwari ndetse n’igihangange, biterwa n’uko amatwara ye hari nk’abayabonagamo ushaka gucogoza Amerika yari yarigize igihange, ikindi akaba yarakomokaga mu muryango ukize.

Ibintu 10 byamenyekanye kuri BIn Laden nyuma y’uko yishwe

Zimwe mu nyandiko n’ibikorwa bya Osama by’ubwenge byafashwe icyo gihe, byaje gushyirwa ahagaragara, bigaragaza byinshi kuri uyu muyobozi w’iterabwoba, kuva yishwe, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP byabyanditse.

1. Yifuzaga kwica Perezida Obama

Hakurikijwe ibyari bikubiye munyandiko zafashwe n’ingabo za Amerika mugitero, Bin Laden yahoraga aha abamwungirije itegeko ryo gutegura ibitero bishya birimo uburyo Perezida wa America Barack Obama ndetse na General David Petraeus, bakwicwa, nk’uko televiziyo ya NBC yabitangaje.

Ku bw’ikinyamakuru The Washington Post, Bin Laden yashakaga kwica Obama, ku ruhande rumwe kubera ko yumvaga ko Vice President Joe Biden atari yiteguye kuba yahita aba umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Amerika. Umugambi wa Bin Laden wari uwo kuzayobya indege ya Perezida wa Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagiraga ati "Obama ni umukuru w’abahakanyi, kumwica kandi byari gutuma Biden ahita aba Perezida”. Nk’uko Bin Laden yari yarabyandikiye umwe mubamwungirije bakuru kandi yakomezaga agira ati : "Biden ntabwo yiteguye kuba yahita afata uriya mwanya, bizadufasha kuburyo bizahita bituma Amerika igira ikibazo kinini (crisis) uretse ibi byose kandi bizatworohereza kugira ububasha bwo gukomeza kugaba bene biriya bitero.”

2. Yumvaga yaturitsa ibigega bya Peteroli

Muri 2010, bin Laden yashakaga gukurikirana ibigege bya peteroli byose, akabiturikiriza mu nyanja, ibi akaba yarumvaga ko byatuma ubukungu bw’Isi buhungabana, ubundi ibigiro by’ibikomoka kuri peteroli bikazamuka cyane, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Amerika igihe yari akimara kwicwa.

Mu gihe aba bayobozi kandi bavugaga ko ari umukino wo kwishimisha yarota utaba ukuri, Ibiro by’ubutasi bya FBI byo byaburiye abafite amariba ya peteroli n’abacuruza ibiyikomokaho, gukaza ingamba z’umutekano w’ibikorwa byabo.

3. Yabikaga ibintu byose

Nk’uko byavuzwe n’umunyamakuru wa NBC ukorera muri Pentagon, Jim Miklaszewski, abasirikare b’Amerika bagabye igitero kubuturo bwa Osama i Abbottabad bahakuye mudasobwa eshanu, ibyuma bya mudasobwa 10 bibikwaho inyandiko n’ibindi bintu byose (hard drives) ndetse n’ibindi byuma na DVDs bibikwaho inyandiko zo muri mudasobwa bigera ku 100, n’amaflash disk byose bikaba byari bibitseho inyandiko ziri hagati y’ibihumbi 10 na 15, hamwe n’amavideo ari hagati y’ibihumbi 15 na 25, ariko byinshi mu byari bibitse muri izi mudasobwa n’ibindi bikoresho byari bigiye biriho inshuro irenze imwe, kandi bivuga kubuzima busanzwe bw’ahongaho yari atuye, kuko hagaragaramo inkoko, inka, inkwavu, n’imbwa.”

4. Yari afite ububiko bunini bw’amashusho y’urukozasoni

Nyuma gato yo y’urupfu rwa Bin Laden, byagaragaye ko yari afite ububiko bunini bw’amashusho (video) y’urukozasoni  yari ahishe mu nzu ye igihe yicwaga, kuko ayo mavideo ari amwe mubyo abasirikare bakuyemo. Aya mashusho kandi akaba ari agezweho muri icyo gihe, bigaragara ko ari ayo yakuraga kuri internet, akaba yari na maremare bihagije.

Abayobozi ba Amerika bavuga ko batazi neza aho aya mashusho yagiye akurwa, mu rugo Osama yabagamo, ndetse n’uwabaga areba izo video kuko uru rugo barimo rwari rwakatiwe imiyoboro iyo ariyo yose ya internet, nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bibitangaza, ngo ntawamenya neza uburyo abantu bari batuye hariya babashije kugira ariya mashusho.

5. Yakundaga kwireba muri Video

Muri Video yashyizwe ahagaragara n’ubutegetsi bwa Obama, nayo yakuwe murugo rwa Bin Laden igihe yicwaga, igaragaza Osama areba amashusho ye kuri televiziyo, nk’uko nanone Reuters ibitangaza. Aho inagaragaza ko uru rugo rwari rurimo ibikoresho bihagije bijyanye na Video.

6. Yari atewe ubwoba bw’ibyaberaga mu bihugu by’abarabu

Umwe mu bategetsi bakorana na Obama, yabwiye NBC News ko Bin Laden na Ayman Al Zawahiri, wari igisonga cye gikuru, babonye ibyaberaga mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati na Afurika y’Amajyaruguru, mu ntangiriro za 2011, bagasanga ari bibi cyane kuhazaza ha Al Qaida.

Uyu muyobozi avuga ko abigaragambyaga barwanyaga guverinoma zariho, nyamara ntibanashyigikire Al Qaida kuko no mu mvugo zabo batagaragzagamo amahame ya AlQaida.

7. Yari asigaye yigunga cyane, akanagira ibitekerezo bidafatika

"Icyo wari kubona ni uko Bin Laden yashoboraga kuzana igitekerezo, ariko kikaba ari kigari cyane kuburyo kitashyirwa mu bikorwa”. Uku niko umwe mu bayobozi bakorana na Obama yatangarije NBC, ati : "Hari ubwo yashoboraga guhindukirira umwe mu bamwungiriza, amusaba kugira icyo akora ariko ugasanga nta bwumvikane bugihari, cyangwa birabagora kumwumva, kuburyo biba ngombwa kumusobanurira uburyo bigoye gukora igikorwa runaka cy’iterabwoba.

Mu mpera za 2010, nk’uko uyu muyobozi wavugishije NBC yabivuze, hari hasigaye hariho ikintu cy’uko abayobozi bakuru batumvaga ko bigoye gukora igihe abakada boroheje bagiye bicwa.

8. Yari asigaye yizeye ibidashoka

Peter Bergen, umunyamakuru wa CNN uzobereye mu by’umutekano, akaba yarananditse igitabo cyamenyekanye cyane cyiswe "Manhunt : The Ten-Year Search for Bin Laden," wagenekereza ngo ‘guhiga umuntu : ugushakishwa imyaka icumi kwa Bin Laden’, avuga ko umuyobozi wa Al Qaida yari yarabaye nk’urota ibitabaho, bitewe ahanini no kumara imyaka itandatu yose abaho mu bwigunge bukomeye, aho yabaga mu byumba bibiri gusa by’inzu ye.

9. Yari asigaye afite agahinda ku buryo yashakaga no guhindura izina rya Al Qaida

John Brennan, umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye no kurwanya iterabwoba muri guverinoma ya Obama, yavuze ko Bin Laden aho yari ari muri Abbottabad, yari asigaye yarababaye cyane kubera guhora Al Qaida ihura n’ingorane n’ibyago byinshi, kugeza aho agenda akangurira Abantu be kwimukira aho indege zitabasha kubafotora, kubarasaho, kuburyo yageze n’aho yifuza guhindura izina ry’umutwe we wabaye icyamamare ku isi hose mu bikorwa by’iterabwoba.

Impamvu nyamukuru yamuteraga guhangayika ikaba ari uko n’Abanyamerika ubwabo batari bagikoresha ijambo “urugamba rwo kurwanya iterabwoba” mu rwego rwo kwanga ko Abayisilamu bose biyumvamo, ahubwo iterabwoba ryari ryarasimbuwe na Al Qaida nyirizina.

Brenna agira ati "Muri make Al Qaeda yarimo gutsindwa bikabije, kandi na Bin Laden ubwe yari abizi."

10. Niwe wafataga umwanzuro wa nyuma kubyabaga bigomba gukorwa

Hafi ya buri kintu cyose cyagombaga guca kuri Osama Bin Laden, uruhande rumwe kubera uburyo yari afite ubucakura no gukunda ibyo arimo, niwe wabarushaga imbaraga mu bintu byinshi.

Bameraga nk’aho bahora bashaka kumva icyo yavuga ku kintu runaka, ku buryo bategerezaga ko abanza akagira icyo avuga kuri buri kimwe bagomba gukora.

igihe.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...