Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Perezida Kagame n’abanzi be, inyandiko y’Umuyahudi Shmuley Boteach uvuga ukuri azi ku Rwanda

Umwigisha Shmuley Boteach akaba n’Umuyahudi uzi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse wagiye atsindira ibihembo byinshi muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku bw’ibitekerezo yandika, yanenze cyane umwanditsi Howard French ku bw’inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cya Wall Street Journal ifite umutwe ugira uti “How Rwanda’s Paul Kagame Exploits U.S. Guilt” ; muri iyo nyandiko y’igitekerezo igaragaramo ko nyuma ya Jneoside yakorewe Abatutsi mu 1994.hari n’Abahutu bishwe(ashaka kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri).
Shmuley Boteach mu nyandiko inenga Howard igaragara mu kinyamakuru Huffington post atangira avuga ko nta minsi irashira avuye kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Byongeye kandi ko nta n’iminsi irashira umwanditsi Howard atangaje inyandiko ye. Boteach avuga ko atari kubona umwanya wo kwirirwa avuga ku nyandiko ya Howard mu gihe atigeze amubona mu banyacyubahiro n’abayobozi batandukanye bigomwe umwanya wabo bakifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwigisha Shmuley Boteach yitabiri imihango yo Kwibuka20 i Kigali kuwa 7 Mata 2014

Boteach mu nyandiko ye igira iti “Perezida Kagame w’u Rwanda n’abanzi be” anenga ibyo abarwanya Perezida Kagame bashingiraho mu gihe nyamara ntako atakoze ngo abashe guhagarika Jenoside, ndetse anashyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ari nako aharanira izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Avuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda atari ubushyamirane bw’amoko nk’uko benshi babivuga, ahubwo ni ubwicanyi bwateguwe cyane bukanashyirwa mu bikorwa na Guverinoma yariho kandi bugamije kurimbura Abatutsi.

Yagize ati “Ntewe urujijo na Howard French ugerageza guhisha uku kuri, njyewe nk’Umuyahudi wabonye uko hagiye hahakanwa Jenoside yakorewe Abayahudi, bintera ikibazo cyane.”

Avuga ko ubwo yari i Kigali yabwiye Perezida Kagame ko atitonze mu myaka 10 isi yari kuzaba ivuga ko nta Jenoside yabaye ahubwo ko ari imvururu z’amoko.

Icyo gihe Kagame yasubije agira ati “Imyaka 10 ? Ahubwo n’uyu munsi byaratangiye.”

Ku ruhande rwa French Howard avuga ko kuba Guverinoma y’Amerika yaremeye ko ntacyo yakoze ngo ihagarike Jenoside mu Rwanda bituma yibagirwa kureba ibirego bishinzwa Guverinoma ya Kagame.

Boteach ahita yibaza ati ”Ese ntibyagaragariye French ko impamvu USA ikorana neza n’u Rwanda-Kabone nubwo rimwe na rimwe hakunze kubaho kutumvikana-byaba biterwa n’uko bishimira ko ku mugabane waranzwe n’intambara, inzara na ruswa, u Rwanda rufite ubukungu bwihuta, umubare munini w’abakingirwa indwara, guhashya ruswa ndetse n’umushyitsi wese akaba yibonera umubano mwiza n’ubufatanye biranga Abanyarwanda ?”

Avuga ko yashimishijwe ni uko ubwo yatemberaga mu Rwanda yagiye yibonera ko buri saa munani mu gihugu cyose imiryango y’inzu yabaga ifunze mu gihe cyo kwibuka, aho Abanyarwanda babaga bagiye guhurira hamwe baganira ku byabatanyaga ari nako bashyigikira ubwiyunge kugira ngo ibyabaye ntibizasubire ukundi.

Yagize ati “Ntaho nabonye ibintu nk’ibi kabone no muri Israel cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Avuga ko French ari umntu ugamije ko ibyiza Kagame yakoze byose bimukurwaho, mu gihe nyamara abatembera mu Rwanda bo bashobora guhamya ko Leta iyoboye na Perezida Kagame yamaze kurenga ibyo abantu bifurizaga u Rwanda nk’igihugu cyari cyashegeshwe n’intambara mu 1994, aho imibiri y’abantu yari yuzuye mu biyaga n’imigezi.

Boteach agira ati“Mbere yo kwihutira gushinja umuntu wiboneye isi itererana abaturage be ikabagabiza imihoro n’amashoka, twakagombye kuba twiyumvisha politiki y’umutekano ikomeye igamije ko abaturage be batakongera kwicwa na none.”

Yongeraho ati “Abanditsi nka French biborohera kwibasira ibihugu nk’u Rwanda na Israel ku bwo kurwanya abanzi babyo…. Ese French yari kugira inama Kagame yo guha uburenganzira abicanyi bakoze Jenoside bakaguma ku mupaka wa Congo ? Ese Kagame yari kwiringira Umuryango Mpuzamahanga na Loni byamwizezaga kurinda abaturage, mu gihe nyamara iyo Loni yanze kwemerera umuyobozi w’ingabo zayo Gen. Romeo Dallaire kwambura intwaro intagondwa z’Abahutu ndetse ikanafata umwanzuro wo gukura ingabo zose mu Rwanda ubwo Jenoside yari itangiye ?”

Boteach avuga ko nta bunararibonye afite kubikorerwa muri Congo, ati “Ariko ibyo French avuga bitakarizwa icyizere iyo afashe umwanzuro wo kugereka ibibazo bya Congo byose ku Rwanda.”

Avuga ko buri wese azi neza ko kuva na kera Congo yagiye iyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu Sese Seko. Mobuto yari umunyagitugu wigwizaho imitungo ndetse akaba yaranamenyekanye nk’umunyagitugu ukomeye muri Afurika. Nyuma ya Jenoside mu Rwanda, abari bamaze kuyikora berekeje muri Congo bahabwa ubuhunzi n’umutekano muri icyo gihugu.

Aha bikaba byari kuba bitangaje iyo hafi miliyoni ebyiri z’abanyarwanda ziba zigikambitse ku mupaka ziyobowe n’abakoze Jenoside.

Hirengagizwa ubufatanye bwa Leta ya Congo na FDLR

Shmuley yagize ati” Guverinoma ya Congo yakoranye ku mugaragaro na FDLR n’abandi bakoze Jenoside. Iyi mitwe iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwakozwe na USA, kandi bakurikiranweho byinshi birimo ihohotera rishingiye ku gitsina mu Burasirazuba bwa Congo. Ariko ntacyo French yavuze kuri ayo mabi.”

Ikintu gikomeye n’aho French agaragaza ko u Rwanda rwagiye muri Congo rugiye kwihorera, ibi bikaba bigamije kugaragaza Perezida Kagame nk’Umujenosideri ; aha bikaba byibutsa Boteach umuntu wigeze kuvuga ko ubu Israel ari aba-Nazi.

Boteach avuga ko French agamije ko abasomyi be bamenya ko Guverinoma iriho ubu ikurikiranweho Jenoside nk’iyayibanijrije.

Akomeza avuga ko nko muri Israel bo babimenyereye aho usanga ikunze gushinjwa ivangura rya Apartheid kabone nubwo icyo gihugu giha uburenganzira bungana abanya Israel n’Abarabu baba muri icyo gihugu ndetse n’ibindi bihugu by’Abarabu.

Boteach asoza avuga ko Perezida Kagame nk’umuntu uyoboye igihugu cyashegeshwe n’ubwicanyi afite inshingano zidasanzwe zo guharanira uburenganzira bwa muntu no guharanira ko amabi yose iyava akagera adakwiye kuba mu Rwanda ukundi.


IGIHE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...