Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Sudan: Mariam Yahya Ibrahim Ishag yakatiwe igihano cy'urupfu kuko yavuye muri Islam

Posted by http://rw.topstories24.com

Mariam Yahya Ibrahim Ishag
Mariam Yahya Ibrahim Ishag n'umugabo we
Urukiko muri Sudani rwategetse ko umugore w’imyaka 27 ahanishwa kumanikwa agapfa kuko yataye ukwemera kwe kwa Islam akaba umukilistu ndetse agakora n’icyo bise ubusambanyi ashakana n’umugabo w’umukilistu. Uyu mugore ubu aho ari mu munyururu atwite inda y’amezi arindwi.


Mariam Yahya Ibrahim Ishag wabyawe na Se w’umusilamu nyina ari umukilistu yahamijwe icyaha cyo guta ukwemera ndetse n’ubusambanyi, kuko yashakanye n’umukilistu, ibintu bibujijwe cyane muri Sudani.

Miriam yafashwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka arafungwa, avugwa ko urubanza rwe ari akarengane.

Uyu mugore usanzwe ufite umwana umwe, afunganye n’uyu mwana kuko se uri hanze atemerewe kurera uyu mwana.

Uyu mugore nyamara yarezwe na nyina w’umukilistu Orthodox kuko ise w’Umusilamu ngo atari ahari.

Urubanza nk’uru ni ubwa mbere rubayeho muri Sudani nk’uko bitangazwa na Reuters. Kuri uyu wa kane nibwo uyu mukobwa yakatiwe igihano cy’ibiboko 100 no kwicwa.

Biteganyijwe ko azicwa namara kubyara uyu mwana we wa kabiri.

Abavugira uburenganzira bwa muntu muri Sudani bahagurutse bamagana urubanza kuri uyu mukobwa ndetse basaba Leta kugira icyo ikora ikareka uburenganzira ku kwemera kwa buri wese. Gusa ntibyabujije urukiko kumukatira uwo gupfa.

Za Ambasade z’ibihugu by’amahanga i Khartoum nazo zasabye ko iki gihugu cyakubahiriza uburenganzira bwa buri wese ku idini n’ukwemera, ni mu matangazo yasohowe na Amabasade y’Abongereza, Abanyamerika, Abaholandi na Canada z’i Khartoum.

Ahmed Bilal Osman Ministre w’Itangazamakuru muri Sudani yatangarije AFP ko atari muri Sudan gusa kuko no muri Arabia Soudite no mu bindi bihugu bigendera ku mahame ya Islam bibujijwe ko umusilamu ahindura idini rye.

via UMUSEKE.RW

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...