Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Theo Bosebabireba muri ‘Bosebabireba Tour’ arazenguruka u Rwanda n’u Burundi akora ibitaramo

Theo Bosebabireba  muri ‘Bosebabireba Tour’ arazenguruka u Rwanda n’u Burundi akora ibitaramo
Theo Bosebabireba  muri ‘Bosebabireba Tour’ arazenguruka u Rwanda n’u Burundi akora ibitaramo
Abinyujije mucyo yise ‘Bosebabireba Tour’, umuririmbyi w’indirimbo z’Imana Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita Bosebabireba, agiye gukora ibitaramo bizenguruka u Rwanda n’ u Burundi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, Bosebabireba yavuze ko ibi bitaramo bigamije kubwiriza nk’unkuru nziza y’ umukiro ku bantu bose bazitabira ibi bitaramo.

Mu hantu azakorera ibitaramo, Bosebabireba yavuze ko amaze gufata gahunda y’ahantu hane mu Rwanda no mu Burundi.

Yagize ati : “Ubu tumaze kwemeza igitaramo kimwe i Kigali ku itariki ya Mbere Kamena muri Sports View Hotel, igitaramo kimwe i Musanze kuwa 29 Kamena n’ikindi kuwa 13 Nyakanga i Karongi, nyuma kuwa 3 kanama nzakorera igitaramo i Gitega mu Burundi.”

Bosebabireba, yakomeje avuga ko nyuma y’ibi bitaramo bine, bazatangaza ahandi hazakorera ibi bitaramo mu bihugu byombi.

Kwinjira muri ibi bitaramo ngo bizaba ari ubuntu uretse mu Mujyi wa Kigali, aho kwinjira bizaba bisaba kugura DVD iriho amashusho y’indirimbo 60 za Theo Bosebabireba, ku mafaranga 2000 y’Amanyarwanda.

Kuba agamije kwigisha ijambo ry’Imana yifashishije ijambo ry’imana, nibyo byatumye ategura gukora ibi bitaramo ku buntu.

Theo Bosebabireba, ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu kuririmba indirimbo z’Imana mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo ‘Icyifuzo’, Umutima uragukumbuye, Ikizurubwa, Isoko imara inyota, inkuru ibaye impamo n’izindi.

IGIHE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...