Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

USA : Chris Sevier arashaka gushyingiranwa na mudasobwa ye

Chris Sevier arashaka gushyingiranwa na mudasobwa ye
Chris Sevier umugabo wahoze mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko yakagombye kwemererwa gushyingiranwa na mudasobwa ye igendanwa.

Ibi yabitangaje ubwo yajyaga mu rukiko asaba uburenganzira bwo kuba yashyingiranwa n’iyi mudasobwa ye.

Amakuru ya Daily Mail avuga ko uyu Chris Sevier, ubwo yageraga mu rukiko yabajijwe impamvu ashaka gushyingiranwa na mudasobwa ye igendanwa, yavuze ko niba abahuje ibitsina bemerewe gushyingiranwa muri iki gihugu, na we bamureka agashyingiranwa n’iyi mudasobwa ye.

Yakomeje avuga ko mudasobwa ari zo afata nk’ikintu akunda cyane yumva cyamufasha mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kurusha uko yaba ari kumwe n’abagore basanzwe.

Yagerageje kenshi gushyingiranwa n’iyi mudasobwa kuko imufasha kureba filime z’ubusambanyi. Gusa igitekerezo cye kiracyabangamirwa, ndetse nta cyizere ko azemererwa ubu busabe.

Mu gusaba uburenganzira bwo gushyingiranwa na mudasobwa ye, atanga urugero rw’umugure washyingiranwe ninyamaswa iba mu mazi yitwa ‘Dolphin’ akanongeraho urugero rw’umugabo w’Umushinwa washyingiranwe n’urupapuro rukoreshwa mu gushushanya amakarita.

Si ibyo gusa kandi kuko hari n’undi mukinnyi wa filime witwa Joaquin Phoenix wakinnye filimi ari mu rukundo na sisiteme ya mudasobwa.

Nk’uko Servier yagaragaje igitekerezo cye akanacyandika ku mpapuro 50, arasobanura ko kutamwemerera gushyingiranwa na mudasobwa ye ari ukumuhohotera. Yongeyeho ko nk’uko abatinganyi bemerewe gushyingiranwa kandi bose bahuje ibitsina, ko na we yahabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa n’icyo yahisemo.

Ikindi yongeyeho, ni uko avuga ko niba kera gushyingirwa byarakorwaga hagati y’abantu badahuje ibitsina, kuri ubu itegeko rikaba ryaremeye gushyingirana umugabo n’undi mugabo, umugore agashyingiranwa n’undi mugore, umugabo yashyingiranwa n’imashini cyangwa se agashyingiranwa n’inyamaswa.

Inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganiye kure iki gitekerezo. Umucamanza yatangaje ko ibi bitandukanye n’ukuri aho uyu mugabo atakagombye kugereranya igitekerezo cye no gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Daily Mail/IGIHE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...