Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Wari Uzi ko? Kizito yashatse kwiyicisha inzara kubera uburyo yageze muri Gereza bakamuha inkwenene

Nyuma y’ uko Kizito Mihigo na bagenzi be 3, bahawe igifungo cy’ agateganyo cyo kuba bafunzwe iminsi 30 hategerejwe urubanza rwabo rurambuye, uyu muhanzi ngo yaba yarageze muri gereza nkuru ya Kigali akubise amaso abandi bagororwa yirirwaga yigisha kwihana bamuha inkwenene asaba no gufungirwa muri VIP arabyimwa ahita ashaka kwiyicisha inzara.

http://rw.topstories24.com

Ng’ ubwo benshi mu bagororwa babonaga uyu muhanzi Kizito Mihigo muri gereza, maze ibiganiro mu byumba byose bya gereza biba Kizito ari na ko baza gutera akajisho aho afungiye maze ahita asaba ko bamufungira ahiyubashye atabonwa na benshi (VIP) ariko ubuyobozi bwa gereza bumutera utwatsi.

http://rw.topstories24.com

Nk’ uko amakuru akomeza abivuga, ngo abandi bagororwa bakomeje kugenda bamuhema ari na ko bamunnyega bamwibutsa ukuntu yari amaze iminsi ajya muri iyo gereza kwigisha abagororwa uko bakwihana ariko bagatungurwa uko nawe abajemo noneho anashinjwa kugambanira Perezida Kagame.

Tubibutse ko kuwa mbere tariki 14/04/2014 ari bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Kizito Mihigo na bagenzi be 3 bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kuba bakorana na FDLR ndetse na RNC mu guhungabanya umudendezo w’ igihugu, gutegura ibikorwa byo kwica abayobozi bakuru no gutera za grenades.
http://rw.topstories24.com

Ariko nyuma bashyikirizwa irukiko maze rushingira ku ngingo zitandukanye zirimo iya 96 n’ iya 97, zo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ inshinjabyaha, zivugwa ku mpamvu z’ ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo, mu gihe ukekwaho ibyaha akirimo kuburana.

Urukiko rugendeye ku kuba abaregwa bariyemereraga kuba baragiranye ibiganiro n’abantu bo muri FDLR na RNC, rwasanze bihagije kubakekaho ibyaha bakekwaho, rwasabye ko baba bafunzwe by’ agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kugira ngo iperereza rikorwe neza.

http://rw.topstories24.com

Uyu muhanzi Kizito yahereye kera na kare atangaza ko yemera ibyo aregwa imbere y’ itangazamakuru ubwo Polisi yamwerekanaga.

Poliosi yatangaje ko ifite mu maboko yayo aba bantu ubwo hari hashize iminsi mu gihugu hahwihwiswa ko Kizito na Ntamuhanga Cassien baburiwe irengero none yinjiye gereza ahabwa inkwenene bimutera kuba yakwigaragambya akoresheje gushaka kwiyicisha inzara.

Ivomo : Imirasire.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...