Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Yimanitse mu mugozi kuko ngo umugore amuca inyuma

Umugabo w’imyaka 44 utuye mu murenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba, Akarere ka Ngoma, yiyahuye ariko atabarwa atarapfa, avuga ko arambiwe kubana n’umugore umuca inyuma.

Uyu mugabo ngo yimanitse mu kagozi ariko abana be batabaza, akurwamo atarapfa.

Umunyamabanga w’Akagari ka Cyasemakamba, Mbarushimana Jean Pierree, yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE uri i Ngoma, ko uyu mugabo yagerageje kwiyahura kuri uyu wa Mbere ahagana saa Cyenda.

Uyu mugabo ngo yavuye mu mujyi afite umugozi, asanga umwana mu ruganiriro amubeshya ko ngo agiye kubamanikira inzitiramibu mu cyumba cy’uburiri. Umwana yasigaye yiyicariye, nyamugabo ageze mu cyumba ba yinaze muri wa mugozi, wa mwana yumvise umuntu ataka yinjira mu cyumba asanga se yimanitse induru ayiha umunwa abaturanyi bahita batabara, umugabo akurwa mu mugozi atarapfa.

Yahise ajyanwa kwa muganga, ariko ubu yakize yagarutse iwe.

Uwo mugabo yabajijwe icyo yari yiyahuriye, asubiza ko ngo arambiwe kubana n’umugore umuca inyuma, ariko nta bimenyetso agaragaza ko ari ukuri amuca inyuma.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...