Bang Media

Shakisha kuri ino site

Indirimbo z'Imana Videos

Isirayeli-Palestina: Imikorere ya misile Isirayeli irashisha umutwe wa Hamas

by http://rw.topstories24.com

Isirayeli-Palestina: Imikorere ya misile Isirayeli irashisha umutwe wa Hamas
Ibisasu Isirayeli ikoresha mu kurasa ku mutwe wa Hamas (Ifoto/Interineti)

Isirayeli ni kimwe mu bihugu bifite ikoranabuhananga rikomeye, rimwe muri iri koranabuhanga ririmo n’iryo gufata ibisasu bishobora kugirira nabi abatuye iki gihugu.

Uburyo bwakozwe mu mwaka wa 2011 na sosiyete 3, buzwi nka Iron Dome, burasa ibisasu ibyo ari byo byose, cyane biturutse muri Palestine birashwe n’umutwe wa Hamas.

Iron Dome igira Radar ihora mu kirere ireba aho igisasu giturutse, ikaba yasaba ko hahita hoherezwa ikindi gisasu kijya ku gishwanyaguza.

Iyi radar iyo ibonye ko hari igisasu kije, irabanza ikareba niba kije kurasa ahatuwe n’abantu cyangwa ije  mu kigo cya gisirikare, ubwo ihita ibwira igisasu kiri hasi nacyo kigahita kizamuka kurasa cya gisasu kindi kije.

Iron Dome yakozwe n’ibigo bitatu byo muri Israel, birimo Rafael Advanced Defense Systems, Elta na Impress.

Ubu buryo bugamije guhagarika no kwangiza ibisasu byo mu bwoko bwa rocket n’ibindi bisasu biraswa n’ibimodoka by’intambara, bishobora kuba bivuye mu birometero biri hagati ya kilometero 4 na kilometero 70.

Igihugu cya Isirayeli nicyo cyatangije iri koranabuhaga ryo kurasa ibisasu, tariki ya 27 Werurwe 2011 bikorerwa  hafi y’umujyi wa Beersheba.

Nubwo ibisasu biraswa akenshi biba bivuye muri ibi birometero, Isirayeli irifuza ko yakongera misile zayo, ku buryo zishobora gufata ibisasu biturutse no mu birometero biri hagati ya 70 na 250 kandi ibisasu biturutse ahantu hatandukanye bije kurasa muri Isiraheli bikaba byafatitwa rimwe.

Isiraheli yashyizeho ibi bisasu imaze kurembywa no kuraswa

Mu mwaka wa 1990, umutwe wa Hezbolla wo muri Lebanon warashe ibisasu bikomeye mu Majyaruguru ya Isirayeli, ibi byatumye ingabo z’iki gihugu zishaka uburyo zakumira ibi bitero.

Mu mwaka wa 2004, Brig. Gen. Daneil  Gold wari mu ngabo za Israel, niwe watekereje ubu buryo bwa Iron Dome. 

Uyu musirikare yari asanzwe mu kigo cy’ubushakashatsi mu ngabo za Israel, zizwi nka IDF(Israel Defense Forces).

Mu mwaka wa 2006, habaye intambara ya kabiri yahuje Lebanon na Isirayeli, icyo gihe umutwe wa Hezbollah warashe ibisasu byo mu bwoko bwa Katusha birenga ibihumbi 4 bigwa mu Majyaruguru ya Isirayeli, ibindi  bigwa mu mujyi wa Haifa, umujyi wa gatatu ukomeye muri iki gihugu.

Ibi bisasu byahitanye abaturage ba Isiraheli barenga 44, abandi barenga ibihumbi 250 bavanwa mu byabo. 

Leta ya Isiraheli ivuga ko hagati y’umwaka wa 2000 na 2008, ibisasu bya rocket ibihumbi 4, n’ibisasu byo mu bwoko bwa moritiye birenga ibihumbi 4 aribyo byarashwe muri Isirayeli bivuye muri Gaza birashwe na Hamas.

Mu mwaka wa 2007, Minisitiri w’ingabo za Isiraheli Amir Petetz, yavuze ko uburyo bwa Iron Dome aribwo bwonyine bwatuma babona igisubizo cy’ibi bisasu iraswaho.

Ese ibi bisasu bya Isirayeli hari umumaro bifite?

Iki gihugu kivuga ko hari umumaro ukomeye byafashije abatuye iki gihugu kutaraswa n’abarwanya Abayahudi.

Aha batanga urugero rw’aho tariki ya 7 Mata 2011, ubu buryo bwo gufata ibisasu bwagize umumaro ukomeye kuko bwafashe ibisasu byarashwe n’umutwe wa Hamas bivuye mu Ntara ya Gaza.

Tariki ya 10 Mata 2011, ikinyamakuru The Jerusalem Post cyavuze ko ubu buryo bwa Isirayeli bwarashe misile zavaga muri Gaza ku rugero rwa 90%.

Mu Gushyingo 2012, Leta ya Isirayeli yavuze ko ubu buryo bwarashe ibisasu bya rocket by’umutwe wa Hamas birenga 400.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2012, umuyobozi w’ingabo muri Isirayeli Mark Thompson, yanditse avuga  ko n’ubwo uyu mubare bigoye kwemeza ko ariwo koko, ariko ngo kuba hataragaragaye umubare w’abaturage ba Isirayeli bapfuye cyangwa ngo bakomereke, bigaragaza ubushobozi izi misile zifite.

Iki cyuma (Iron Dome) kiba giteretse hasi gifite radar, gishobora kohereza ibisasu bya Misile 20 mu kirere, bikarasa izindi misile ziturutse mu birometero 70.

Mu mwaka wa 2012, Isirayeli yashwanyaguje 85% by’ibisasu yarashweho na Hamas, mu ntambara yamaze iminsi 8 ihanganishije iki gihugu n’uyu mutwe.

Gusa ubu buryo bwa Isirayeli usanga bufata ibisazu biri aho  byagenewe gufata ibindi bisasu biturutse, gusa ntibifite ubushobozi bwo kuba byajya ahandi ngo bifate ibisasu biguye ahantu hadatuwe n’abantu.

Mu mpera zo mu mwaka wa 2012, Isirayeli yari ifite aharasirwa ibi bisasu mu gihugu cyose, mu Majyepfo yígihugu no mu mujyi wa Tel Avivi, ariko bibaka byarashoboraga kuba byajyanwa tundi duce mu gihe bibaye ngombwa.

Mu mwaka wa 2013, Isiraheli yashyizeho ahandi hantu hatandatu haturuka ibi bisasu, ubu bwari uburyo bwo gutinya ko igihugu cya Syria cyagombaga kuyigabaho ibisasu.

Ubu buryo burahenze ku buryo budasanzwe

Amakuru atangwa n’igihugu cya Isiraheli, avuga ko iki gihugu gifite akayabo ka miliyari y’amadorali yashowe muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, aya madorali akaba agomba gukoreshwa hagurwa izindi Iron Dome 15.

Iki cyuma kimwe kigura amadorali miliyoni 50, naho iyi misile yoherezwa mu kirere ngo ishwanyaguze ibindi, yo igura ibihumbi 100 by’amadorali.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuti ikomeye ya Isiraheli, na yo ishyigiye uyu mugambi wa Isiraheli kuko mu mwaka wa 2010, Amerika yatanze amadorali miliyoni 205 yo kugura ibi byuma, naho mu mwaka wa 2013, Amerika yatanze akayabo k’amadorali miliyoni 211.

Muri Werurwe uyu mwaka, Amerika nabwo yiyemeje ko igiye gutanga akayabo k’amadorali miliyoni 429 yo gufasha kugura ibi byuma(Iron Dome), aya madorali akaba aje yiyongera ku yandi madorali angana na miliyari 3.1 Amerika isanze iha leta ya Isiraheli.

Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinye amasezerano aha Isiraheli amadorali miliyoni 235 yo gufasha mu itunganywa ry’ibi bisasu, Amerika kandi yavuze ko igiye kongera inkunga yayo ho 30% mu mwaka wa 2014 na 2015.

Gusa Isiraheli  n’ubwo ifite iri koranabuhanga mu gukora ibi bisasu bishwanyaguza ibindi, iki gihugu ntigishobora ku bigurisha mu kindi gihugu.

Ubu buryo ni ubwa Isiraheli, nubwo Leta zunze ubumwe  za Amerika zifasha iki gihugu ariko bikorwa mu buryo bw’amafaranga.

Mu mwaka wa 2010, Isiraheli yagiye mu biganiro n’ingabo zo mu mutwe wa NATO(ushinzwe ubufatanye mu byagisirikare) ngo iki gihugu kibe cyawufasha mu kuwuha  ibi bisasu muri byo gukoresha muri Afghanistan no muri Iraq, gusa ntabwo byakunze.

Uko ubu buryo bwaramaganwe

Mu mwaka wa 2010 mbere y’uko ubu buryo butangazwa ku mugaragaro, abantu batari bake barabwamaganye, muri Isiraheli, bavuga ko buje guhenda igihugu ugereranyije n’ibisasu byaraswa na Palestine.

Ababyamaganaga bavuga ko uko umutwe wa Hamas uzajya urasa kenshi muri Isiraheli , ari nako amadorali atagira ingano muri Isiraheli azajya agenda.

Urugero rutangwa, ni aho igisasu kimwe cya Isiraheli kiraswa ngo gishwanyaguze ikindi, usanga gifite agaciro k’amadorali ibihumbi 50, mu gihe igisasu kimwe cya Hamas kiraswa muri Isiraheli, gifite agaciro k’amadorali 800 gusa.

Leta ya Isiraheli yo ivuga ko ubuzima bw’abatuye iki gihugu, aribwo buhenze kurusha ibindi byose.

Abakurikirana ibyo muri Isiraheli, bavuga ko ubu buryo bwo gushyiraho ibi bisasu bya Misile, bizakomeza guhenda iki gihugu gikomeza kongera ingengo y’imari muri ibi bisasu, mu gihe aya mafaranga yagakoreshejwe hafashwa imiryango itifashishe iri mu gihugu.

Mu byumweru birenga bibiri bishize, ingabo za Isiraheli zihanganye n’umutwe wa Hamas, kugeza ubu abaturage barenga 1000 bo muri Palestine bamaze kuraswa na Isiraheli, abasirikare 43 ba Isiraheli nibo bamaze kuraswa, naho abaturage babiri b’iki gihugu nibo bamaze gupfa, ibi byose bikaba biterwa n’ibisasu bya Isiraheli bifata ibirashwe na Hamas.
 
Izuba Rirashe

Related Posts by CategoriesSem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...