Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Inzoka n’ikinyabwoya bijya kubaza Imana icyo abantu babiziza…!!

by http://rw.topstories24.com
Inzoka n’ikinyabwoya bijya kubaza Imana icyo abantu babiziza…!!
Ubwo ikinyabwoya kigeze imbere y’Imana kiti ” Nyagasani, abantu baranyanga iyo banciye urwaho baramponyora, iyo umubyeyi ambonye negereye umwana we ahita amwirukankana, agatumaho abandi bana ngo banyegekeho ikibuye ubwo ndazira iki koko?

Inzoka nayo iba ifashe ijambo iti” Nyagasani njyewe birenze igihano ibyo wankoreye kuko naba nikinyabwoya ni gito cyane harabatakibona ariko njyewe kwihishira simbishobora kandi abantu banyanga urunuka aho bambonye buri wese umwe aterura ibuye, undi akirukankana inkoni mpaka banshwanyaguje bakanyurwa aruko bamennye umutwe.

Imana ikimara kumva ako gahinda irabibwira iti “Nimugende muhinduke abantu bazabankunda”
Inzoka ikibyumva yarihuse iriherera iriyuburura yikuraho uruhu rushaje ihita isigarana urushya kandi rufite itoto, mu gusohoka yatangajwe no kubona abantu igiye ibasanga ngo yahindutse bayivugiriza induru bayitera amabuye bafata imihini barayikubita irapfa

Ikinyabwoya cyo byagitwaye igihe kitari gito, mu guhinduka kivamo ikinyugunyugu cyiza cyane, ubwo gisotse hanze kiguruka abantu baza bakirukira ngo bakirebe, abana baza gukina nacyo, abagafotozi barirukanka baragifotora gitangazwa n’uko kibaye inshuti y’umuntu.

ISOMO: Natwe rero abemera Imana, iteka dusabwa guhinduka tukareka imigenzereze yacu mibi. Harubwo ukeka ko guhinduka ari ukujya gusenga nta gikorwa kizima kindi ukora, ugasenga nta mbuto wera, aho umeze nka ya nzoka yihinduranya mu maso y’Imana. Niba koko wemera Imana yubahe kandi uyisenge ariko unayigaragarize mu bikorwa byawe.

Related Posts by Categories



Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...