Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Vatican: Kiliziya Gatolika mu ihurizo rikomeye ryo kudaheza abatinganyi

by http://rw.topstories24.com
Mu nama y’ibyumweru bibiri yigaga ku muryango yahuje Abasenyeri n’Abakaridinali basaga 200 i Vatican, hagaragajwe ingingo zitandukanye zirimo kwiga ku guteza imbere kwemera, ingabire n’indangagaciro z’abatinganyi muri Kiliziya Gatolika bamwe bakemeza ko idashobora kwangiza ukwemera mu gihe Abaturutse muri Afurika babyamaganiraga kure.
 
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ku murongo w’ibyigwa hariho kureba uburyo abaryamana bahuje ibitsina bakwemerwa muri kiliziya n’uburyo abashakanye bagatandukana bajya bongera gusezerana bagahabwa umugisha.
Ibi ni ibyagaragajwe na Cardinal de Budapest Peter Erdö, asoma raporo y’agateganyo igaragaza ingingo eshatu zaganiriweho.
Ubutinganyi bwagarutsweho mu gihe amaham ya Kiliziya Gatolika ubwayo yerekana ko, ubutinganyi ari icyaha, ariko uruhande runini rw’abakaridinali n’abasenyeri bitabiriye inama bakagaragazaga ko guheza abatinganyi bitajyanye n’umuhamagaro w’ivugabutumwa.
Urupapuro rw’ibyavuzweho ruragira ruti “Abatinganyi bafite ingabire n’indangagaciro bakoresha mu muryango wa gikirisitu: Ese twiteguye kubakira mu kubahereza umwanya wa kivandimwe?”
Igitekerezo cyo kuba ubutinganyi bwakwemerwa cyamaganiwe kure n’abakaridinali baturutse cyane cyane mu bihugu bya Afurika bahurizaga ku kuvuga ko ari imyumvire y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Amerika n’u Burayi).
Amashyirahamwe Gatolika y’abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina yatangaje ko yatunguwe bikomeye no kumva ko hari Abakaridinali n’Abasenyeri banze gutora ihame ryemerera abatinganyi kwishyira ukizana.
Iyi nama yarangiye inaniwe kwemeza ko abatinganyi bemewe muri kiliziya kuko amajwi atageze kuri bibiri bya gatatu by’amajwi yari akenewe.
Abashyigikiye ko ibintu bihinduka ndetse n’abadashyigikiye impinduka bemeranyije ko ikizajya kivugwa mu kiliziya ari ukwirinda imvugo ibavangura ku batinganyi kuko hari akamaro bamariye kiliziya naho itegeko ryo kuba bakwemerwa na kiliziya ntiryatowe.

Vatican: Kiliziya Gatolika mu ihurizo rikomeye ryo kudaheza abatinganyi
Abahagarariye amashyirahamwe y’ababana bahuje ibitsina batangaje ko ubwo kiliziya yicara ikaganira ku kibazo cyabo bizera ko biri mu nzira nziza yo gukemuka.
Bivugwa ko Papa Francis yahuye n’ibibazo bitoroshye ku buyobozi bwe kuko hari ibibazo by’apadiri basambanyije abana ndetse ubu hakaba hari n’abashyigikiye ko kiliziya hakwerekana aho ihagaze mu kwemera abatinganyi bakajya bashyingiranwa muri Kiliziya.
Inama y’abakaridinali n’abasenyeri iteganyijwe kongera guterana mu mwaka utaha.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário