Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Brazil: Batatu bishe umuntu bakamurya bakaniwe urubakwiye

http://ngwinourebe.topstories24.com
Abantu batatu bakomoka muri Brazil bakatiwe gufungwa imyaka isaga 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica barangiza bakarya ibice by’umubiri w’umugore ufite uruhinja rw’umwaka umwe.


Iki gihano cyahawe umugabo, umugore we n’umukozi wabo bamaze kwemera icyaha, nyuma y’uko batawe muri yombi muri Mata 2012.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwo mugore bamutwaye mu rugo rwabo bamubeshya ko bagiye kumuha akazi ko kurera abana, aho batuye mu Mujyi wa Olinda uri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Abashinjacyaha kandi abagaragaje ko uyu muryango wari ufite umugambi wo kugumana uruhinja rw’umwaka umwe nyakwigendera yasize.

Hari amakuru avuga ko uretse uyu mugore bishe bakamurya, haba hari abandi bagore babiri bakekwaho kwivugana.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...