Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Kenya: Umupolisi arakekwaho gufata ku ngufu umugore

http://ngwinourebe.topstories24.com
Umugore ufite imyaka 28 wo muri Kenya yahuye n’uruva gusenya muri iki cyumweru ubwo yahohoterwaga n’umuturanyi yajya kurega kuri Polisi, umupolisi akamufungirana mu nzu ndetse akamufata ku ngufu inshuro eshatu bikaba bivugwa ko yamusambanyije amasaha atanu yose.
 
Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya avuga ko uyu mugore yatashe iwe agasanga n’umwana we w’amezi 3 yapfuye.

Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru, the-star, ko afite ubwoba bw’umwana umwe w’imyaka 3 na gasaza ke k’imyaka 12 asigaranye kuko umwana we wa mbere yapfuye atari arwaye.
Yavuze ko abapolisi batigeze bandika mu gitabo ihohoterwa yakorewe ubwo yafatwaga ku ngufu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ariko kandi n’uwamufashe ku ngufu azi aho atuye.

Mu kwezi kwashize ni bwo uyu mugore yahohotewe n’umuturanyi we mu gace bita Gitaru mu giturage cya Kwa Njamba. Ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yajyaga kureba impapuro za muganga zigaragaza ihohoterwa yakorewe, yarihutaga kuko yari yasize umwana we ntawe umwitaho.

Umupolisi wakurikiranaga ikibazo cye, yamusabye kumutegereza kugera saa munani kuko hari ibindi bibazo byihutirwa yari afite. Saa munani ubwo zageraga wa mupolisi mukuru yamusabye kumukurikira ku nzu ye mu gipolisi aho yamubwiraga ko yashyize izo mpapuro dore ko aho polisi ikorera n’aho inzu atuyemo byubatse hamwe.

Yahise amukingirana mu nzu ku buryo atashoboraga gucika arahamusiga aragenda. Saa saba z’ijoro wa mupolisi yaragarutse ngo amusambanya ku ngufu.

Ati “Yanyambuye imyenda, amfata ku ngufu inshuro eshatu, antera ubwoba avuga ko nibeshye nkanga cyangwa nkabivuga, mbizi ko ari umupolisi ngo nzamenya ikizankurikira.”
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa Gatatu ni bwo uyu mugore yabashije gusohoka muri iyo nzu asubira kureba akana ke k’agahungu yari yasize mu rugo, asanga kapfuye.
Ati “Natewe agahinda no gusanga abaturanyi basekura nk’ibisanzwe nagera mu nzu ngasanga umwana wanjye yapfuye.”

Uyu mugore yagiye kurega kuri Polisi ya Kikuyu urupfu ry’umwana we n’uko yafunzwe ndetse agafatwa ku ngufu, n’ifatwa ku ngufu rye rya mbere ntiryahabwa agaciro. Polisi ya Kikuyu ivuga ko yumvise ibyo birego ariko itarabiregerwa ku buryo yahita ita muri yombi ukekwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...