Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Rurageretse mu bayobozi b’Itorero ry’Abadivantisiti bapfa imitungo

by http://rw.topstories24.com
Hashize igihe kinini umwotsi w’ingazi ucumba hagati y’abayobozi bakuru b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ho umuyobozi mukuru ushinzwe imari yirukaniwe mu nama muri Kenya, maze i Kigali bahindura ingufuri y’ibiro bye.

Amakuru yizewe Umuseke ufitiye gihamya avuga ko imvo n’imvano y’amakimbirane ari hagati y’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda Pasitori Byiringiro Hesron n’umucungamari (Tresorier) w’itorero, Habiyambere Abeli, yose aturuka ku nyubako y’amagororofa iri mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama.

Bamwe mu bayobozi b’Itorero batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, batangarije Umuseke ko iyi nzu yubatse i Nyarutarama yubakiwe Umuyobozi mukuru w’Itorero Pasitori Byiringiro Hesron ku mafaranga yagavuwe ku ngengo y’imari yubatse ibiro bikuru by’Itorero biherereye mu mujyi wa Kigali rwagati hafi y’ibitaro bya CHUK.

Mu kubaka iyi nzu y’i Nyarutarama, David Niyibizi wayubatse yajyaga kwishyuza ku biro bikuru by’Itorero maze Pasitori Byiringiro Hesron akamwohereza ku mucungamali Habiyambere Abel, akamwishyura nk’uko aba b’imbere mu itorero babyemeza.

Ibi byageze aho uyu Habiyambere Abel yinubira kwishyura umwenda w’umuntu ku giti cye akoresheje amafaranga y’Itorero aba yavuye mu bayoboke baryo kandi inzu iri kubakwa ari uy’umuntu ku giti cye.

Mu kwezi kwa Kanama 2014 byarenze aha kuko ngo aba bayobozi bombi bari bafatanye mu mashati maze abakozi b’Itorero bari hafi biganjemo abakora isuku barabakiza, uyu munsi aba bayobozi bose bahise bava mu biro bataha ikubagahu akazi katarangiye.

Umwe mu bakora aho aba bayobozi bakorera nawe utifuje gutangazwa yemereye Umuseke aya makuru y’ubu bushyamirane bwo hafi yo kurwana kw’aba bayobozi.

Abel Habiyambere amaze kubona ko shebuja (Byiringiro Hesron) ibye nawe bikomeye yandikiye Ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rw’Isi, atanga ikirego kirega shebuja ubujura bwo kwiba umutungo w’Itorero, guteza amacakubiri mu bakirisitu no gutoteza bamwe mu bapasitoro biganjemo abakomoka mu majyepfo y’u Rwanda.

Ntabwo byagarukiye ku kurega Pasitori Byiringiro Hesron mu buyobozi bw’Itorero, ahubwo Habiyambere Abel yaje no kujya mu buyobozi bw’igihugu bushinzwe umutekano kwishinganisha kuko afite impungenge y’ubuzima bwe.

Mu nama y’Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu bihugu 10 (Division) n’u Rwanda rurimo yabereye mu gihugu cya Kenya tariki ya 3 Ukwakira 2014, Habiyambere Abel yasabwe kwegura ku nshingano ze, arabyanga ahita atega indege yihuse ava mu nama itarangiye.

Gusa ageze aho akorera asanga ingufuri y’urugi rwe yahinduwe, mu gihe gito yaramaze ku biro, amakuru agera ku Umuseke avuga ko yahise asohorwa n’abashinzwe umutekano ku cyicaro cy’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda giherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bayoboke mu Itorero ry’Abadivantisiti yatangarije Umuseke ati “Abayobozi dufite si abakozi beza, aba bagabo bombi Itorero ryacu barigize akarima kabo, ariko amaherezo bazahura n’ibibazo nk’ibi biri kubabaho, urabona gushwana kwabo bibashyize hanze, ibi ni bya bindi duhora twigishwa ngo nta mahoro y’abanyabyaha! Turasaba Leta kudutabara.”

Umuseke wagerageje kuvugana n’aba bayobozi bavugwaho amakimbirane ntibyashoboka kugeza ubu.

Abenshi mu bakurikiranira hafi urusobe rw’ibibazo biri kuvugwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, baribaza amaherezo y’ubu bwumvikane bucye hagati y’abayobozi bakuru b’iri torero.

UMUSEKE.RW

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...