Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Ubuhinde:Umusaza w’imyaka 179 arambiwe kubaho, akeka ko urupfu rwamwibagiwe

http://ngwinourebe.topstories24.com
Mahashta Mûrasi, Umusaza w’imyaka 179 ukomoka mu Buhinde afite impungenge z’uko urupfu rwaba rwaramwibagiwe kuko yarutegereje ngo rumukure ku Isi agaheba.

Uyu musaza uvuka mu Mujyi wa Bangalore yavutse mu mwaka wa 1835, akaba ari we muntu ubashije kuramba ku Isi kurusha abandi nk’uko Guinness World Records yandikwamo abaciye ugahigo mu busaza ibyerekana.
Nk’uko bisobanurwa n’abayobozi bo mu Buhinde,uyu musaza yavutse taliki ya 6 Mutarama 1835 i Bangalore, aranahakurira kugeza mu mwaka wa 1903 ubwo yajyaga gutura ahitwa i Varanasi ndetse arahakorera kugera agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1957 agize imyaka 122.
Umusaza w’imyaka 179 arambiwe kubaho, akeka ko urupfu rwamwibagiwe
Umusaza w’imyaka 179 arambiwe kubaho
Agira ati “Ndacyariho ndahumeka kabone nubwo abana b’abuzukuru banjye bashaje bagapfa mu myaka ishize. Hari ubwo njya ntekereza ko ahari urupfu rwanyibagiwe kuko namaze gutakaza icyizere (Cyo gupfa nk’abandi)”.
Yunzemo ati “Iyo urebye usanga nta muntu urenza imyaka 150 none njye narengeje 170 kandi. Aho bigeze noneho ntangiye gutekereza ko naba ntajya mpfa cyangwa se ndi ikindi kintu ntazi”.
Ikinyamakuru World News Daily Report kigaragaza ko cyabonye impapuro zihamya ko uyu musaza afite iyi myaka.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...