Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Gisagara: Depite John Ruku Rwabyoma yaneguye ababyeyi barebera abana bishwe n’umwanda

by http://rw.topstories24.com
Depite John Ruku Rwabyoma yinubiye bikomeye uburyo ababyeyi bamwe bo mu Karere ka Gisagara bambika abana imyenda irimo ico rikabije. Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kabiri, Depite Rwabyoma ntiyishimiye abana yagiye anyuraho bambaye imyenda irimo ico rigaragarira buri wese.
Iyi ntumwa ya rubanda yababajwe no kubona abana baho bafite umubiri mwiza bigaragara ko bagaburirwa neza, ariko umwanda ugaragara mu myambaro yabo ukaba kidobya.
Yagize ati“Abana bacu nta mwana usanga arwaye bwaki cyangwa indi ndwara y’imirire mibi, ariko isuku y’imyenda yabo itanga iyindi sura …abana bafite umwanda."

Gisagara: Depite John Ruku Rwabyoma yaneguye ababyeyi barebera abana bishwe n’umwanda
Abana bo mu cyaro isuku y'imyambaro iba ari ntayo
Depite Rwabyoma asanga abanyagisagara kimwe n’abandi Banyarwanda bose muri rusange bakwiye kugira umuco w’isuku batitwaje ko batuye mu byaro cyangwa bakennye.
Ati“Ni umuco nubwo yaba afite igiteyiteyi(umwambaro) kimwe akimese nimugoroba mu gitondo kibe cyumye akigemo gisa neza. Aho kugira ngo ubone umwana mu nzira yambaye igiteyiteyi gisa n’itaka, ni bibi cyane.”
Uyu Mudepite yanasabye ko mu byo abayobozi bakangurira abaturage, isuku ikwiye kuza imbere, kugira ngo ubuzima bwiza buva ku ndyo yuzuye bujyanishwe n’ishusho nziza, ati“Tugire isuku tuve mu mwanda. Mu byo dukangurira abantu isuku ntikwiye kuburamo. Isuku ni iya bose kuko urira mu mwanda ntacyo waba ukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre ntahakana ko hari abana bafite isuku nke mu karere ayobora, gusa asanga ari ibisigisigi by’isuku nke yakarangwagamo mu minsi ishize bitewe n’umuco w’aho gaherereye.
Karekezi asobanura ko hari ababyeyi bafite umuco wo kwambika abana babo imyenda isa nabi mu gihe bari mu rugo, imyiza bakayibambika ari uko bagiye mu misa, ku ishuri cyangwa bagize ahandi bazindukira.
Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakazamura imyumvire y’abaturage, bakamenya ko “ubundi ntabwo imyenda y’abana ikwiye gutandukana, yose ikwiye kuba ari myiza.”
Umwe mu baturage wavuganye na IGIHE, we yagaragazaga ko abibona ko abana bambaye imyenda isa nabi, ariko ngo nabo ntibashobora guhora babona amasabune yo kumesa buri gihe uko abana banduje imyenda bakorana.
Gisagara: Depite John Ruku Rwabyoma yaneguye ababyeyi barebera abana bishwe n’umwanda
Depite John Ruku Rwabyoma(Iburyo) n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre(ibumoso)
Gusa Meya Karekezi ntiyemeranya na mba na bamwe mu baturage bagaragaje ko impamvu ibatera kwambika abana babo ari ubukene butabemerera kubona amasabune yo kumesa imyenda abana bakorana, bahora banduza buri kanya.
Yagize ati “Uwavuga ubukene we ntabwo nakwemeranya nawe, kuko ntabwo bakennye ku buryo babura isabune…nta n’ubwo ari ikibazo cy’amazi ahubwo ni uko mu myumvire yabo bitarahinduka ngo bumve y’uko umwana agomba guhora akeye cyangwa ngo bumve ko isuku ari ubuzima.”
Gisagara ni kamwe mu turere tw’igihugu tugizwe n’icyaro gusa. Muri aka karere kose nta muhanda wa kaburimbo uharangwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...