Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Kurya injangwe byatumye ahabwa akato n’abaturanyi

by http://rw.topstories24.com
Kurya injangwe byatumye ahabwa akato n’abaturanyi

Abaturage bavuga ko injangwe zajyaga zibagwa n’abarozi (Ifoto/Niyonteze J.)

Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko injangwe ari akanyamaswa kibanira n’abantu kandi gakunda kurya imbeba, muri Rutsiro ho habonetse umugabo udakangwa kuzirya.

Nk’uko abaturanyi be babivuga, ngo uyu mugabo wo mu Murenge wa Mushonyi,  Akagari ka Biruyi, Umudugudu wa Mugara, arubatse afite umugore n’abana 4. 

Uyu mugabo bavuga ko adasanzwe, ngo yatunguye abaturanyi be mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ukuboza 2014, ubwo bagiye kubona bakabona ariruka ku njangwe batazi nyirayo, aho ayifatiye agahita ayica akanayibaga ako kanya.

Abaturanyi batekereje ko yaba agize ikibazo cyo mu mutwe,  maze ngo bihutira gutabaza ubuyobozi, nabwo bwahageze bugasaga amaze kuyibaga no kuyiteka. 

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyageragezaga kumuvugisha kuri telefone ye igendanwa ntibyashobotse kuko itari ku murongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biruyi, Umurenge wa Mushonyi uyu mugabo tutashatse gushyira amazina ye hanze atuyemo yavuze ko nawe ahurujwe n’abaturage bamutelefona ko uwo muturanyi wabo agiye kurya injangwe  kuko batabifataga nk’ibidasanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biruyi, yatangarije iki kinyamakuru ko igihe yavuganaga n’uyu mugabo wabaze injangwe, yamubwiye ko nta kidasanzwe yakoze, cyane ko ngo inyama y’injangwe imuryohera, aho yamubwiye ko atari ubwa mbere ayirya, ngo  amaze kurya n’izindi nyinshi kandi ntacyo zamutwaye, icyakora ko yajyaga azirira muri Kongo.

Reberaho Raphaël Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi yabwiye itangazamakuru ko uwo mugabo yariye inyama y’injangwe y’igihuru(inturo).

Icyakora n’ubwo bimeze bityo, abaturage bo baratsembye bavuga ko ayo ari amahano, ko batazongera kuramukanya no gusangira na we kuko muri aka gace bari bazi ko inyama y’injangwe ikoreshwa mu bintu bijyanye n’amarozi, ku buryo umuntu wariye injangwe byabateye kumva batasabana nawe.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi agira ati "Ino aha kurya injangwe ntabwo byari bisanzwe, abaturage benshi bavugaga ko inyama y’inturo abarozi bayikoresha nk’imiti bagamije guhitana abantu, none uwo mugabo we akoze agashya, aho yadukiriye injangwe y’igisambu akayirira imbere y’umugore n’abana ndetse n’abaturanyi.”

Abaturage baturanye n’uyu mugabo  bavuganye n’iki kinyamakuru, bavuze ko usibye no gusangira na we haba ibyo kurya cyangwa ikinyobwa, ntawe uzongera no kumusuhuza mu nzira.

Uyu muco wo kurya injangwe, ngo uyu mugabo yawukomoye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo amaze iminsi akora akazi ko kubaza asatura imbaho.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...