Mu kiganiro na IGIHE, Uhagarariye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe, yagize ati “Yaramufashe yiba ibitoki bye arangije afata igiti yaranduye ku ruhande arakimukubita kugeza apfuye gusa ubu afungiye.”
Yakomeje avuga ko uwo mugabo ukekwaho kwihanira akica mugenzi we yahize atabwa muri yombi agiye gutoroka, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama.
Buri gihe Polisi y’iguhugu itanga ubutumwa buhamagarira abantu kutihanira, awakorewe icyaha agana inzego z’ubuyobozi hagakoreshwa amategeko ariko hirya no hino hagenda humvikana ubwicanyi buturuka mu kwihanira.
Ingingo y’140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza igihano cya burundu umuntu wishe undi abishaka.
Sem comentários:
Enviar um comentário