Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Rusizi:Arira akanihagarika amabuye

Iby’aya makuru bigitangira kumvikana byafatwaga nk’impuha, bituma kuri uyu wa Gatatu IGIHE ijya gusura umuryango w’uwo mwana, isanga n’ababyeyi be bumiwe; Uyu mwana iyo umurebye ntumenya ko hari ikibazo kidasanzwe cyamubayeho kereka kugutekerereza uko biri kugenda.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Paul Muko, yafashwe n’iyo ndwara ari mu ishuri.
Mukarugwiza Marie Thérèse urera uyu mwana yabwiye IGIHE ko yahamagawe ngo aze arebe umwana ari kuzana amabuye mu maso.
Yagize ati “Byatangiye ari mu ishuri ari kwiga nanjye kuko ndi umurezi bampamagaye mu ishuri nk’umubyeyi umurera, naragiye mpageze banyereka amabuye yavuye mu maso, yari amaze kuba ane, uwo mwanya hahita haza irindi mpita mbwira ubuyobozi; nahise mujyana ku rusengero turamusengera ariko ikibazo cy’amabuye kirakomeza.”
Ntibyagarukiye aho, Mukarugwiza asobanura ko noneho amabuye yazaga mu nkari umwana agiye kwihagarika.
Ati “Yatangiye kujya kwihagarika hato na hato, yakoresheje akadobo … mu kugakoresha hajemo ibuye bikomeza gutyo gutyo haza ibuye. Twamujyanye kwa muganga ariko nta cyahindutse mu gitondo haje umuceri utetse mu jisho.”
Akomeza avuga ko ubu ayo mabuye ari kuza nka nyuma y’iminota 30 ariko noneho hakaza manini cyane. Ukurikije ingano y’ayo mabuye uretse kubibwirwa n’ababyiboneye risohoka, ntawakwemera ko yavuye mu maso cyangwa mu gitsina.
Iyi ndwara idasanzwe ababyeyi basanze atari iyo gushyira abaganga basanzwe, mu kwizera kwa gikirisitu bayoboka inzira y’amasengesho.
Ati “Kuva twamuvana kwa muganga n’ubundi byakomeje gutyo ahubwo kunyara yagiye azana amabuye manini kurusha mbere, ntaribwa umutwe no mu nda, mfite ibyiringiro bizima mu mutima wanjye ko umwana wanjye agomba gukira kuko satani atigeze anesha Kirisitu. Ntabwo ari indwara yo kujyana kwa muganga.”

Akadobo ababyeyi b'umwana bavuga ko yihagaritsemo hakaza amabuye
Umubyeyi ubyara uyu mwana, Nyiranzayino Console uba mu Karere ka Nyamasheke, yahise aza kureba indwara yafashe umwana we ariko nawe akeka ko ari amarozi.
Ati “Ejo nka saa tanu nibwo bampamagaye bambwira ko umwana bari kumukura amabuye mu maso, nanjye naraje nsanga bamujyanye ku bitaro, kugeza na n’iyi saha ntabwo birahinduka ariko mbona ko ari abarozi babikoze.”
Uyu mubyeyi yavuganaga agahinda, agaragaza ko atumva impamvu yarogerwa [nk’uko abikeka] kuko yumva nta muntu yagiranye ikibazo nawe.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Islamic Bugarama, Nyirahabineza Jalia, yavuze ko bacyakira uwo mwana iyo ndwara ari bwo bwa mbere bari bayibonye, bagiye kumwohereza ku bitaro umubyeyi umurera arabyanga.
Nubwo ababyeyi b’uyu mwana bari kwizera imbaraga z’amasengesho gusa, Dr Nshizirungu Placide ukuriye ibitaro bya Gihundwe yabwiye IGIHE ko nubwo atasuzumye habaho indwara zimeze gutyo, agasaba ababyeyi kumujyana kwa muganga.
Ati “Ntabwo nabimenya ntamurebye, hari indwara zibaho zimeze gutyo ariko sinahamya niba iyo afite ariyo. Ntabwo nahamya niba aribyo ijana ku ijana ntamusuzumye, uwo mwana birakwiye ko ajya ahantu hari umuganga w’inzobere. Ntabwo navuga iby’uburozi kuko nta bumenyi bwabyo mbifitemo, bagomba kumuvuza.”
Abaturanyi b’uyu muryango na bo baguye mu kantu nyuma yo kwibonera uburwayi bw’uwo mwana.
Uwabato Théodosie yagize ati “Nasanze umwana nk’ako kanya nkicara mba mbonye umwana ibuye rirasohotse mu maso, nabibonye ntabwo ari inkuru mbarirano, kukeka ko ari amarozi.”
Abaturage bagendaga banyuranyuranamo baje kureba ibyabaye muri urwo rugo, n’inshuti zabo zikabafasha gutabaza Uwiteka Imana bemera ngo ibakirize umwana.

Amabuye yavuye mu maso y'umwana

Uyu mwana IGIHE yamusanze mu rugo ariko uretse kubibwirwa ntiwahita ubona ko hari ikibazo afite

Source: igihe.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...