Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

USA: Umudepite ukomeye mu ishyaka ry'abarepublicains yrashwe

Amakuru avuga ko Scalise yarashwe mu itako ndetse n’abandi bapolisi babiri bakomereka ubwo bari ku kibuga abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’aba-Republicains bitorezaho kuva mu myaka myinshi ishize, ubwo biteguraga umukino wa Baseball uzahuza aba- Démocrate n’aba-Republicains mu minsi iri imbere. CNN yatangaje ko uwagabye icyo gitero kugeza ubu kiri gufatwa nk’ubugizi bwa nabi yatawe muri yombi, nawe akaba yajyanwe kwa muganga ngo avurwe ibikomere yatewe ubwo yaraswaga n’abashaka kumufata. Sen. Rand Paul uhagarariye Leta ya Kentucky wari uhari, yabwiye icyo kinyamakuru ko “nta muntu n’umwe wagombaga kurokoka iyo hataza kuba abapolisi ”. Icyo gihe ngo bari bibereye ku kibuga nk’ibisanzwe, nta bundi bwirinzi bafite uretse inkoni bakubitisha udupira twa Baseball nazo zitari guhangana n’umuntu ufite imbunda. Sen. Jeff Flake uhagarariye Arizona we yavuze ko yashidutse abona abashinzwe umutekano wa Scalise bari kurasana n’umuntu witwaje imbunda, umupolisi umwe akaza gukomereka ku kuguru. Amasasu atangiye kuvuga ngo abantu bahise bakwira imishwaro harimo n’abana n’aba bayobozi bari baje kureba uko bakina, ku buryo Senateri Flake abajijwe umubare w’amasasu yumvise araswa, yasubije ati "50 yaba ari make ndabihamya.” Yavuze ko uretse abashinzwe umutekano bakomeretse, hari n’undi mugabo wakomeretse mu gatuza. Ubwo Scalise yari amaze kuraswa, ngo undi mudepite, Brad Wenstrup uhagarariye Ohio usanzwe ari n’umuganga, niwe wamwigije ku ruhande atangira kumufasha guhangana n’ibikomere. Wenstrup yahoze ari umusirikare ndetse yarwanye muri Iraq, aho yagize ati“numvaga bibaye nk’aho nasubiye muri Iraq ntafite intwaro yanjye.” Mu itangazo White House yashyize ahagaragara, Perezida Donald Trump yavuze ko ari gukurikiranira hafi ibyabaye, kandi yihanganishije imiryango yagize ibyago. Rikomeza rigira riti “Visi Perezida nanjye [Donald Trump] twamenye ukuraswa kwabayeho muri Virginia kandi turi kubikurikiranira hafi. Twababajwe cyane n’ibi byago. Twifatanyije n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abakozi bakorana, Polisi yaho n’abandi bose bagezweho n’ingaruka.” Trump kandi yanditse kuri Twitter ko Depite Steve Scalise ukomoka muri Louisiana ari umuntu w’inshuti ye, akaba yakomeretse cyane ariko “araza kumera neza.” Scalise niwe mudepite urashwe muri iyi myaka ishize, uwaherukaga akaba ari Gabby Giffords wo muri Arizona warashwe muri Mutarama 2011. Icyo gihe nubwo yarashwe mu mutwe yararusimbutse, ariko abandi bantu batandatu bahasiga ubuzima, hakomereka abandi 12. Uwamurashe witwa Loughner yemeye icyaha mu 2012, akatirwa gufungwa burundu itamwemerera imbabazi izo arizo zose.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...